Hari imvugo nyinshi zivuga uko imiti (ikintu cyose ukora kugirango ubuzima bwawe bugende neza) ikora kandi izi mvugo ntizizewe. Abantu benshi ntibazi uko bagenzura ireme z’imvugo zerekeye uko imiti ikora. Ibi bituma abantu bahitamo nabi bigatuma bangiza umutungo wabo ndetse bikagira ingaruka ku buzima bwabo. Inyigisho nyinshi zivuga icyo ugomba gutekereza (gufata ibintu mu mutwe) aho kwigisha uko ugomba kubitekerezaho.
Umushinga w’ Amahitamo y’ubuzima ashingiye ku makuru n’ubufatanye mpuzamahanga bw’abantu bafite ubumenyi butandukanye. Dukora kandi tugasuzuma inyigisho zigamije gufasha abantu gutekereza imvugo z’abantu ku byerekeye imiti kugirango bakore amahita ashingiye ku makuru. Twahereye ku nyigisho zagenewe abana bo mu mashuri abanza, tukaba tuzakurikizaho iz’amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.
Igitabo cy’amahitamo y’ubuzima: Kwiga gutekereza neza ibyerekeye imiti
Iki gitabo cy’abana bo mu mashuri abanza kigizwe n’inkuru ishushanyije, imikoro, imyitozo ndetse n’inkoranya y’amagambo akoreshwa.
Imfashanyigisho ya mwarimu
Iyi mfashanyigisho igizwe na gahunda yuko isomo ritegurwa. Igamije gufasha mwarimu gukoresha igitabo cy’amahitamo y’ubuzima.
Iki gitabo kigizwe n’imyitozo iri mu gitabo cy’amahitamo y’ubuzima.
Ikarita y’umukoro
Urupapuro rw’umukoro rukoreshwa mu isomo rya 7 ry’igitabo cy’amahitamo y’ubuzima. Uyu mukora wakorewe kwerekana uko kugereranya bishobora kuyobya abantu.
Urutonde rukubiyemo iby’ingenzi
Uru rupapuro rugaragaza ubutumwa bw’ingenzi buri mu gitabo cy’amahitamo y’ubuzima.
– NYIRAZINYOYE Laetitia
– MUGISHA Michael
– UWITONZE Anne Marie
– IKIREZI Aline
Bose baba muri Kaminuza y’URwanda, muri Koleji y’ubuvuzi n’ubuzima
Abaterankunga: Inama y’ubushakashatsi ya Norveje
Umuhuzabikorwa: Kaminuza y’URwanda
Abafatanyabikorwa: Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’uburezi
Uwo wahamagara:
Dr. NYIRAZINYOYE Laetitia, Kaminuza y’Urwanda Ishuri ry’Ubuzima Rusange
Please contact us if you would like high resolution files for printing.
IHC learning resources are in the The eGranary Digital Library, an off-line information store that provides instant access to over 35 million digital resources for those lacking adequate Internet connections.
___
KINYARWANDA / RWANDA